12 Muri izo mbaho z’ibiti byitwa alumugimu, umwami abazamo inkingi zo mu nzu ya Yehova+ n’izo mu nzu y’umwami, abazamo n’inanga+ na nebelu+ z’abaririmbyi. Ntihongeye kuza imbaho zingana zityo z’ibiti byitwa alumugimu kandi ntizongeye kuboneka kugeza n’uyu munsi.