6 Azazanire Yehova igitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha+ yakoze. Icyo gitambo kizabe ari inyagazi akuye mu mukumbi, yaba inyagazi+ y’intama cyangwa iy’ihene, ayitange ho igitambo gitambirwa ibyaha. Umutambyi azamutangire impongano y’icyaha yakoze.+