13 Bavuye aho bakambika mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku rugabano rw’igihugu cy’Abamori. Umugezi wa Arunoni ni urugabano rw’i Mowabu, rugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori.
17 Abisirayeli bohereje intumwa ku mwami wa Edomu+ baramubwira bati “turakwinginze, reka tunyure mu gihugu cyawe,” ariko umwami wa Edomu ntiyabemerera. Bohereje n’intumwa ku mwami w’i Mowabu+ na we arabyanga. Nuko Abisirayeli baguma i Kadeshi.+