5 Nuko mu mwaka wa cumi n’ine, Kedorulawomeri araza, azana n’abami bari kumwe na we, maze baneshereza Abarefayimu muri Ashiteroti-Karunayimu,+ baneshereza Abazuzimu i Hamu, baneshereza Abemimu+ i Shave-Kiriyatayimu,
11 Ogi umwami w’i Bashani ni we wenyine wari warasigaye mu Barefayimu.+ Ikiriba cye cyari gikozwe mu cyuma. Mbese n’ubu ntikiri muri Raba+ ya bene Amoni? Uburebure bwacyo ni imikono* icyenda, n’ubugari bwacyo ni imikono ine ukurikije umukono w’umuntu.
6 Nyuma yaho i Gati hongera kuba intambara.+ Icyo gihe hari umugabo wari munini bidasanzwe,+ wari ufite intoki esheshatu n’amano atandatu, byose hamwe ari makumyabiri na bine.+ Na we yakomokaga mu Barefayimu.+