31 nk’uko Mose umugaragu wa Yehova yabitegetse Abisirayeli, bikaba byanditse no mu gitabo cy’amategeko + ya Mose ngo “igicaniro uzacyubakishe amabuye adaconze, atakojejweho icyuma.”+ Nuko agitambiraho Yehova ibitambo bikongorwa n’umuriro, n’ibitambo bisangirwa.+