ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Muzayakomeze kandi muyakurikize, kuko bizatuma amahanga azumva ayo mategeko yose ababonamo ubwenge+ no kujijuka,+ kandi ntazabura kuvuga ati ‘iri shyanga rikomeye ni iry’abantu bafite ubwenge kandi bajijutse.’+

  • Gutegeka kwa Kabiri 8:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Ujye wibuka Yehova Imana yawe, kuko ari we uguha imbaraga zituma ubona ubutunzi+ kugira ngo asohoze isezerano rye yarahiye ba sokuruza, nk’uko yabikoze kugeza n’uyu munsi.+

  • Yosuwa 1:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 “Ugire ubutwari kandi ukomere rwose kugira ngo ukore ibihuje n’amategeko yose Mose umugaragu wanjye yagutegetse.+ Ntuzateshuke ngo uce iburyo cyangwa ibumoso,+ kugira ngo ugaragaze ubwenge aho uzajya hose.+

  • 1 Abami 2:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Uzumvire Yehova Imana yawe, ugendere mu nzira ze,+ witondere amabwiriza, amategeko n’amateka ye+ n’ibyo akwibutsa nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose,+ kugira ngo ujye ugira amakenga mu byo ukora byose n’aho ujya hose,

  • Zab. 103:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ariko ineza yuje urukundo ya Yehova ihoraho kuva iteka ryose kugeza iteka ryose,+

      Iyo agaragariza abamutinya,+

      No gukiranuka agaragariza abuzukuru babo,+

  • Zab. 103:18
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 18 Abakomeza isezerano rye,+

      N’abibuka amategeko ye kugira ngo bayasohoze.+

  • Luka 11:28
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 28 Ariko aravuga ati “oya, ahubwo hahirwa abumva ijambo ry’Imana bakarikomeza!”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze