ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 4
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Gutegeka kwa Kabiri 4:1

Impuzamirongo

  • +Lew 18:5; Ezk 20:11; Rom 10:5

Gutegeka kwa Kabiri 4:2

Impuzamirongo

  • +Gut 12:32; Yos 1:7; Img 30:6; Ibh 22:18

Gutegeka kwa Kabiri 4:3

Impuzamirongo

  • +Kub 25:3; Yos 22:17; Zb 106:28; Hos 9:10; 1Kor 10:7
  • +Kub 25:5, 9; 1Kor 10:8

Gutegeka kwa Kabiri 4:4

Impuzamirongo

  • +Gut 10:20; 13:4; Yos 22:5

Gutegeka kwa Kabiri 4:5

Impuzamirongo

  • +Lew 10:11; 26:46; Kub 30:16
  • +Lew 25:18; Kub 36:13; Gut 6:1

Gutegeka kwa Kabiri 4:6

Impuzamirongo

  • +1Bm 2:3; Zb 19:7; 107:43; 111:10; 119:98; Img 10:8; Yer 8:9
  • +Zb 119:100; Img 4:7
  • +1Bm 4:34; 10:7; Dan 1:20

Gutegeka kwa Kabiri 4:7

Impuzamirongo

  • +2Sm 7:23
  • +Kuva 25:8; Lew 26:12; Gut 5:26; Zb 46:1; 145:18

Gutegeka kwa Kabiri 4:8

Impuzamirongo

  • +Zb 78:5; 147:19

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2002, p. 14-15

    1/3/1993, p. 17-18

Gutegeka kwa Kabiri 4:9

Impuzamirongo

  • +Img 4:23; 19:16
  • +Img 4:21
  • +Img 3:1; 7:1; Heb 2:1
  • +Int 18:19; Gut 6:7; Zb 78:5

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    1/6/2006, p. 29-30

    Ishuri ry’Umurimo, p. 20

Gutegeka kwa Kabiri 4:10

Impuzamirongo

  • +Gut 5:2
  • +Kuva 19:9; Heb 12:25
  • +Kuva 20:20; Gut 5:29; 1Sm 12:24; Luka 1:50
  • +Img 22:6; Efe 6:4

Gutegeka kwa Kabiri 4:11

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:18; Gut 5:23; Heb 12:18

Gutegeka kwa Kabiri 4:12

Impuzamirongo

  • +Gut 9:10; 10:4
  • +Gut 4:15; Yes 40:18; Yoh 1:18; 4:24
  • +Kuva 20:22; Heb 12:19

Gutegeka kwa Kabiri 4:13

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Gut 4:13

     Mu giheburayo ni “Amagambo Icumi.”

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; Gut 5:2; 9:9; Heb 9:20
  • +Kuva 20:1; 34:28; Gut 10:4
  • +Kuva 24:12; 31:18; 32:19; 34:1

Gutegeka kwa Kabiri 4:14

Impuzamirongo

  • +Zb 105:44

Gutegeka kwa Kabiri 4:15

Impuzamirongo

  • +Gut 4:12
  • +Gut 6:24; Yos 23:11

Gutegeka kwa Kabiri 4:16

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:7
  • +Kuva 20:4; Gut 27:15; Yes 40:18; Ibk 17:29; 1Kor 10:14

Gutegeka kwa Kabiri 4:17

Impuzamirongo

  • +Rom 1:23
  • +Gut 5:8

Gutegeka kwa Kabiri 4:18

Impuzamirongo

  • +1Sm 5:4

Gutegeka kwa Kabiri 4:19

Impuzamirongo

  • +Gut 17:3; 2Bm 17:16; Yer 8:2; Ezk 8:16; Zef 1:5; Ibk 7:43
  • +Zb 136:7; Yer 31:35

Gutegeka kwa Kabiri 4:20

Impuzamirongo

  • +1Bm 8:51; Yer 11:4
  • +Kuva 19:5; Gut 9:26; 1Bm 8:53; Zb 135:4

Gutegeka kwa Kabiri 4:21

Impuzamirongo

  • +Kub 20:12; Gut 3:26
  • +Gut 31:2; Zb 106:32

Gutegeka kwa Kabiri 4:22

Impuzamirongo

  • +Gut 3:27

Gutegeka kwa Kabiri 4:23

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:5; 24:3
  • +Kuva 20:4; Gut 4:16; 1Kor 10:14

Gutegeka kwa Kabiri 4:24

Impuzamirongo

  • +Kuva 24:17; Gut 9:3; Heb 12:29
  • +Kuva 20:5; 34:14; Kub 25:11; Yos 24:19; Nah 1:2; Luka 10:27

Gutegeka kwa Kabiri 4:25

Impuzamirongo

  • +Kuva 32:7; Gut 4:16
  • +Abc 18:30; 2Bm 17:16; 21:7; Yes 42:8
  • +2Bm 17:17

Gutegeka kwa Kabiri 4:26

Impuzamirongo

  • +Gut 30:19; 31:28; Yes 1:2
  • +Lew 18:28; 26:32; Gut 29:28; Yos 23:16; Yes 24:1

Gutegeka kwa Kabiri 4:27

Impuzamirongo

  • +Gut 28:64; Neh 1:8; Ezk 12:15
  • +Gut 28:62

Gutegeka kwa Kabiri 4:28

Impuzamirongo

  • +Yer 16:13; Ezk 20:39
  • +Gut 28:36; Ezk 20:32
  • +Zb 115:5; 135:16; Yes 44:9; Ibh 9:20

Gutegeka kwa Kabiri 4:29

Impuzamirongo

  • +Gut 30:10; 2Ng 15:4, 15
  • +Gut 30:2; 1Bm 8:48; Yer 29:13; Yow 2:12

Gutegeka kwa Kabiri 4:30

Impuzamirongo

  • +Gut 30:10; 2Ng 33:13; Neh 1:9
  • +Yer 7:23

Gutegeka kwa Kabiri 4:31

Impuzamirongo

  • +Kuva 34:6; Gut 30:3; 2Ng 30:9; Neh 9:31; Zb 86:15; Yes 54:7; 55:7; 2Kor 1:3
  • +Lew 26:42; Zb 105:8; Luka 1:72

Gutegeka kwa Kabiri 4:32

Impuzamirongo

  • +Zb 44:1
  • +Int 2:7
  • +Kuva 15:11

Gutegeka kwa Kabiri 4:33

Impuzamirongo

  • +Gut 5:26

Gutegeka kwa Kabiri 4:34

Impuzamirongo

  • +Gut 7:19
  • +Kuva 7:3
  • +Zb 105:27
  • +Kuva 15:3
  • +Kuva 13:3; Gut 6:21
  • +Kuva 6:6
  • +Gut 26:8; Zb 78:49; Yer 32:21

Gutegeka kwa Kabiri 4:35

Impuzamirongo

  • +Kuva 3:14; 6:7; 1Bm 18:37; 2Bm 19:19; Zb 83:18
  • +Kuva 15:11; Gut 32:39; 1Sm 2:2; Yes 45:18; Mar 12:32

Gutegeka kwa Kabiri 4:36

Impuzamirongo

  • +Kuva 19:18; 20:22; Gut 4:12, 15, 33; Neh 9:13; Heb 12:18, 25

Gutegeka kwa Kabiri 4:37

Impuzamirongo

  • +Gut 10:15; Zb 105:6
  • +Kuva 13:14; Yer 32:21

Gutegeka kwa Kabiri 4:38

Impuzamirongo

  • +Kuva 23:28; Gut 7:1; 9:1; Yos 3:10; Zb 44:2

Gutegeka kwa Kabiri 4:39

Impuzamirongo

  • +Yos 2:11; 2Ng 20:6; Zb 135:6; Dan 4:35
  • +Gut 4:35; Yes 44:6

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Ishimire Ubuzima Iteka Ryose, isomo 4

Gutegeka kwa Kabiri 4:40

Impuzamirongo

  • +Gut 4:5
  • +Gut 5:16
  • +Int 48:4

Gutegeka kwa Kabiri 4:41

Impuzamirongo

  • +Kub 35:14

Gutegeka kwa Kabiri 4:42

Impuzamirongo

  • +Kub 35:11, 22
  • +Gut 19:4
  • +Kub 35:25

Gutegeka kwa Kabiri 4:43

Impuzamirongo

  • +Yos 21:36
  • +Yos 21:38
  • +Yos 20:8
  • +Yos 21:27

Gutegeka kwa Kabiri 4:44

Impuzamirongo

  • +Gut 17:18; 27:3; Mal 4:4; Yoh 1:17; Gal 3:24

Gutegeka kwa Kabiri 4:45

Impuzamirongo

  • +Lew 26:46; Gut 4:1
  • +Lew 18:5; Gut 4:5; Neh 9:13; Zb 119:164; Ezk 20:11
  • +Gut 6:17; 1Bm 2:3

Gutegeka kwa Kabiri 4:46

Impuzamirongo

  • +Gut 1:5; 3:29
  • +Kub 21:26
  • +Kub 21:24

Gutegeka kwa Kabiri 4:47

Impuzamirongo

  • +Kub 21:33; Gut 3:4; 29:7

Gutegeka kwa Kabiri 4:48

Impuzamirongo

  • +Gut 2:36; 3:12
  • +Gut 3:9; Yos 11:3

Gutegeka kwa Kabiri 4:49

Impuzamirongo

  • +Gut 1:7; Yos 12:3
  • +Int 14:3; Gut 3:17
  • +Gut 34:1

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Guteg. 4:1Lew 18:5; Ezk 20:11; Rom 10:5
Guteg. 4:2Gut 12:32; Yos 1:7; Img 30:6; Ibh 22:18
Guteg. 4:3Kub 25:3; Yos 22:17; Zb 106:28; Hos 9:10; 1Kor 10:7
Guteg. 4:3Kub 25:5, 9; 1Kor 10:8
Guteg. 4:4Gut 10:20; 13:4; Yos 22:5
Guteg. 4:5Lew 10:11; 26:46; Kub 30:16
Guteg. 4:5Lew 25:18; Kub 36:13; Gut 6:1
Guteg. 4:61Bm 2:3; Zb 19:7; 107:43; 111:10; 119:98; Img 10:8; Yer 8:9
Guteg. 4:6Zb 119:100; Img 4:7
Guteg. 4:61Bm 4:34; 10:7; Dan 1:20
Guteg. 4:72Sm 7:23
Guteg. 4:7Kuva 25:8; Lew 26:12; Gut 5:26; Zb 46:1; 145:18
Guteg. 4:8Zb 78:5; 147:19
Guteg. 4:9Img 4:23; 19:16
Guteg. 4:9Img 4:21
Guteg. 4:9Img 3:1; 7:1; Heb 2:1
Guteg. 4:9Int 18:19; Gut 6:7; Zb 78:5
Guteg. 4:10Gut 5:2
Guteg. 4:10Kuva 19:9; Heb 12:25
Guteg. 4:10Kuva 20:20; Gut 5:29; 1Sm 12:24; Luka 1:50
Guteg. 4:10Img 22:6; Efe 6:4
Guteg. 4:11Kuva 19:18; Gut 5:23; Heb 12:18
Guteg. 4:12Gut 9:10; 10:4
Guteg. 4:12Gut 4:15; Yes 40:18; Yoh 1:18; 4:24
Guteg. 4:12Kuva 20:22; Heb 12:19
Guteg. 4:13Kuva 19:5; Gut 5:2; 9:9; Heb 9:20
Guteg. 4:13Kuva 20:1; 34:28; Gut 10:4
Guteg. 4:13Kuva 24:12; 31:18; 32:19; 34:1
Guteg. 4:14Zb 105:44
Guteg. 4:15Gut 4:12
Guteg. 4:15Gut 6:24; Yos 23:11
Guteg. 4:16Kuva 32:7
Guteg. 4:16Kuva 20:4; Gut 27:15; Yes 40:18; Ibk 17:29; 1Kor 10:14
Guteg. 4:17Rom 1:23
Guteg. 4:17Gut 5:8
Guteg. 4:181Sm 5:4
Guteg. 4:19Gut 17:3; 2Bm 17:16; Yer 8:2; Ezk 8:16; Zef 1:5; Ibk 7:43
Guteg. 4:19Zb 136:7; Yer 31:35
Guteg. 4:201Bm 8:51; Yer 11:4
Guteg. 4:20Kuva 19:5; Gut 9:26; 1Bm 8:53; Zb 135:4
Guteg. 4:21Kub 20:12; Gut 3:26
Guteg. 4:21Gut 31:2; Zb 106:32
Guteg. 4:22Gut 3:27
Guteg. 4:23Kuva 19:5; 24:3
Guteg. 4:23Kuva 20:4; Gut 4:16; 1Kor 10:14
Guteg. 4:24Kuva 24:17; Gut 9:3; Heb 12:29
Guteg. 4:24Kuva 20:5; 34:14; Kub 25:11; Yos 24:19; Nah 1:2; Luka 10:27
Guteg. 4:25Kuva 32:7; Gut 4:16
Guteg. 4:25Abc 18:30; 2Bm 17:16; 21:7; Yes 42:8
Guteg. 4:252Bm 17:17
Guteg. 4:26Gut 30:19; 31:28; Yes 1:2
Guteg. 4:26Lew 18:28; 26:32; Gut 29:28; Yos 23:16; Yes 24:1
Guteg. 4:27Gut 28:64; Neh 1:8; Ezk 12:15
Guteg. 4:27Gut 28:62
Guteg. 4:28Yer 16:13; Ezk 20:39
Guteg. 4:28Gut 28:36; Ezk 20:32
Guteg. 4:28Zb 115:5; 135:16; Yes 44:9; Ibh 9:20
Guteg. 4:29Gut 30:10; 2Ng 15:4, 15
Guteg. 4:29Gut 30:2; 1Bm 8:48; Yer 29:13; Yow 2:12
Guteg. 4:30Gut 30:10; 2Ng 33:13; Neh 1:9
Guteg. 4:30Yer 7:23
Guteg. 4:31Kuva 34:6; Gut 30:3; 2Ng 30:9; Neh 9:31; Zb 86:15; Yes 54:7; 55:7; 2Kor 1:3
Guteg. 4:31Lew 26:42; Zb 105:8; Luka 1:72
Guteg. 4:32Zb 44:1
Guteg. 4:32Int 2:7
Guteg. 4:32Kuva 15:11
Guteg. 4:33Gut 5:26
Guteg. 4:34Gut 7:19
Guteg. 4:34Kuva 7:3
Guteg. 4:34Zb 105:27
Guteg. 4:34Kuva 15:3
Guteg. 4:34Kuva 13:3; Gut 6:21
Guteg. 4:34Kuva 6:6
Guteg. 4:34Gut 26:8; Zb 78:49; Yer 32:21
Guteg. 4:35Kuva 3:14; 6:7; 1Bm 18:37; 2Bm 19:19; Zb 83:18
Guteg. 4:35Kuva 15:11; Gut 32:39; 1Sm 2:2; Yes 45:18; Mar 12:32
Guteg. 4:36Kuva 19:18; 20:22; Gut 4:12, 15, 33; Neh 9:13; Heb 12:18, 25
Guteg. 4:37Gut 10:15; Zb 105:6
Guteg. 4:37Kuva 13:14; Yer 32:21
Guteg. 4:38Kuva 23:28; Gut 7:1; 9:1; Yos 3:10; Zb 44:2
Guteg. 4:39Yos 2:11; 2Ng 20:6; Zb 135:6; Dan 4:35
Guteg. 4:39Gut 4:35; Yes 44:6
Guteg. 4:40Gut 4:5
Guteg. 4:40Gut 5:16
Guteg. 4:40Int 48:4
Guteg. 4:41Kub 35:14
Guteg. 4:42Kub 35:11, 22
Guteg. 4:42Gut 19:4
Guteg. 4:42Kub 35:25
Guteg. 4:43Yos 21:36
Guteg. 4:43Yos 21:38
Guteg. 4:43Yos 20:8
Guteg. 4:43Yos 21:27
Guteg. 4:44Gut 17:18; 27:3; Mal 4:4; Yoh 1:17; Gal 3:24
Guteg. 4:45Lew 26:46; Gut 4:1
Guteg. 4:45Lew 18:5; Gut 4:5; Neh 9:13; Zb 119:164; Ezk 20:11
Guteg. 4:45Gut 6:17; 1Bm 2:3
Guteg. 4:46Gut 1:5; 3:29
Guteg. 4:46Kub 21:26
Guteg. 4:46Kub 21:24
Guteg. 4:47Kub 21:33; Gut 3:4; 29:7
Guteg. 4:48Gut 2:36; 3:12
Guteg. 4:48Gut 3:9; Yos 11:3
Guteg. 4:49Gut 1:7; Yos 12:3
Guteg. 4:49Int 14:3; Gut 3:17
Guteg. 4:49Gut 34:1
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
  • 16
  • 17
  • 18
  • 19
  • 20
  • 21
  • 22
  • 23
  • 24
  • 25
  • 26
  • 27
  • 28
  • 29
  • 30
  • 31
  • 32
  • 33
  • 34
  • 35
  • 36
  • 37
  • 38
  • 39
  • 40
  • 41
  • 42
  • 43
  • 44
  • 45
  • 46
  • 47
  • 48
  • 49
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Gutegeka kwa Kabiri 4:1-49

Gutegeka kwa Kabiri

4 “Isirayeli we, tega amatwi amategeko n’amateka mbigisha kugira ngo muyakurikize bityo mukomeze kubaho,+ mujye mu gihugu Yehova Imana ya ba sokuruza azabaha, maze mucyigarurire. 2 Ntimuzagire icyo mwongera ku byo mbategeka cyangwa ngo mugire icyo mugabanyaho,+ kugira ngo mukomeze amategeko ya Yehova Imana yanyu mbategeka.

3 “Amaso yanyu yiboneye ibyo Yehova yakoze ku birebana na Bayali y’i Pewori,+ ko Yehova Imana yawe yarimbuye umuntu wese wo muri mwe wakurikiye Bayali y’i Pewori.+ 4 Ariko mwe abakomeje kwizirika+ kuri Yehova Imana yanyu, mwese muracyariho n’uyu munsi. 5 Dore nabigishije amategeko+ n’amateka+ nk’uko Yehova Imana yanjye yabintegetse, kugira ngo nimugera mu gihugu mugiye kwigarurira muzayakurikize. 6 Muzayakomeze kandi muyakurikize, kuko bizatuma amahanga azumva ayo mategeko yose ababonamo ubwenge+ no kujijuka,+ kandi ntazabura kuvuga ati ‘iri shyanga rikomeye ni iry’abantu bafite ubwenge kandi bajijutse.’+ 7 Koko se, hari irindi shyanga rikomeye+ rifite imana ziriba hafi nk’uko Yehova Imana yacu atuba hafi igihe cyose tumwambaje?+ 8 Kandi se hari irindi shyanga rikomeye rifite amategeko n’amateka akiranuka, ahwanye n’aya mategeko yose mbashyize imbere uyu munsi?+

9 “Icyakora wirinde kandi urinde ubugingo bwawe+ kugira ngo utibagirwa ibintu byose amaso yawe yabonye.+ Ntibizave mu mutima wawe igihe cyose ukiriho,+ kandi uzabibwire abana bawe n’abuzukuru bawe.+ 10 Uzababwire ibyabaye ku munsi wahagararaga imbere ya Yehova Imana yawe kuri Horebu,+ igihe Yehova yambwiraga ati ‘nteranyiriza abagize ubu bwoko kugira ngo bumve amagambo yanjye+ maze bige kuntinya+ iminsi yose bazaba bakiriho, kandi bayigishe abana babo.’+

11 “Icyo gihe mwigiye hafi muhagarara munsi y’umusozi. Uwo musozi waragurumanaga, ibirimi by’umuriro bikagera mu kirere; wariho umwijima w’icuraburindi n’igicu cyijimye.+ 12 Yehova yatangiye kubavugisha ari hagati muri uwo muriro.+ Mwumvaga amajwi ariko ntihagire ishusho+ y’ikintu icyo ari cyo cyose mubona; mwumvaga ijwi gusa.+ 13 Nuko ababwira isezerano rye+ kandi abategeka kuryubahiriza, ni ryo ya Mategeko Icumi;*+ hanyuma ayandika ku bisate bibiri by’amabuye.+ 14 Icyo gihe ni jye Yehova yategetse kubigisha amategeko n’amateka, kugira ngo muzayakurikize nimugera mu gihugu mugiye kujyamo mukacyigarurira.+

15 “Kubera ko nta shusho y’ikintu icyo ari cyo cyose mwabonye+ igihe Yehova yabavugishirizaga kuri Horebu ari hagati mu muriro, muzarinde ubugingo bwanyu+ 16 kugira ngo mudakora ibibarimbuza+ maze mukarema igishushanyo kibajwe, ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, yaba iy’umugabo cyangwa iy’umugore,+ 17 cyangwa iy’inyamaswa iyo ari yo yose yo ku isi,+ cyangwa ishusho y’ibiguruka mu kirere,+ 18 cyangwa iy’ikintu cyose kigenda ku butaka, cyangwa iy’ifi iyo ari yo yose+ yo mu mazi yo ku isi; 19 kugira ngo mutubura amaso yanyu mukareba mu kirere mukabona izuba n’ukwezi n’inyenyeri, ingabo zose zo mu kirere, bikabareshya maze mukabyunamira mukabikorera,+ kandi Yehova Imana yanyu yarabihaye amahanga yose yo munsi y’ijuru.+ 20 Ariko ni mwe Yehova yafashe abakura mu ruganda rushongesherezwamo ubutare,+ abakura muri Egiputa kugira ngo mube umutungo we bwite+ nk’uko bimeze uyu munsi.

21 “Mwatumye Yehova andakarira,+ maze arahira ko ntazambuka Yorodani ngo njye mu gihugu cyiza Yehova Imana yanyu igiye kubaha ho umurage.+ 22 Nzapfira muri iki gihugu.+ Sinzambuka Yorodani, ariko mwe muzayambuka kandi muzigarurira icyo gihugu cyiza. 23 Muramenye ntimuzibagirwe isezerano Yehova Imana yanyu yagiranye namwe,+ ngo mwiremere igishushanyo kibajwe, ishusho y’ikintu cyose Yehova Imana yanyu yababujije.+ 24 Kuko Yehova Imana yawe ari umuriro ukongora,+ Imana ishaka ko umuntu ayiyegurira nta kindi ayibangikanyije na cyo.+

25 “Numara igihe kirekire utuye muri icyo gihugu, ukabyara abana ukagira n’abuzukuru, hanyuma ugakora ibikurimbuza+ ukiremera igishushanyo kibajwe,+ ishusho y’ikintu icyo ari cyo cyose, bityo ugakora ibibi mu maso ya Yehova Imana yawe+ ukayirakaza, 26 uyu munsi ntanze ijuru n’isi ho abagabo+ bazabashinja ko muzahita murimbukira muri icyo gihugu mugiye kwambuka Yorodani ngo mucyigarurire. Ntimuzakimaramo igihe, kuko muzarimburwa nta kabuza.+ 27 Yehova azabatatanyiriza mu mahanga,+ kandi muzasigara muri bake cyane+ muri ayo mahanga Yehova azabajyanamo. 28 Nimuhagera muzakorera imana+ zakozwe n’amaboko y’abantu, zikozwe mu biti no mu mabuye,+ zitareba, zitumva, zitarya kandi zidahumurirwa.+

29 “Nimugerayo mugashaka Yehova Imana yanyu, muzamubona rwose,+ kuko muzaba mwamushakanye umutima wanyu wose n’ubugingo bwanyu bwose.+ 30 Aya magambo yose nagusohoreraho ukagera mu makuba, uzahindukirira Yehova Imana yawe+ wumvire ijwi rye.+ 31 Kuko Yehova Imana yawe ari Imana igira imbabazi.+ Ntizaguta cyangwa ngo ikurimbure, cyangwa ngo yibagirwe isezerano+ yagiranye na ba sokuruza ikagerekaho n’indahiro.

32 “Noneho baririza ibyabayeho kera+ utarabaho, kuva igihe Imana yaremaga umuntu hano ku isi,+ ubaririze uhereye ku mpera y’isi ukageza ku yindi: ese hari ikintu gikomeye nk’iki cyigeze kibaho, cyangwa hari uwigeze yumva ikintu nk’iki?+ 33 Hari irindi shyanga ryigeze ryumva ijwi ry’Imana rivugira hagati mu muriro nk’uko mwe mwaryumvise, maze rigakomeza kubaho?+ 34 Cyangwa hari irindi shyanga Imana yagerageje gufata ngo irigire iryayo irikuye mu rindi shyanga ikoresheje ibigeragezo,+ ibimenyetso,+ ibitangaza,+ intambara+ n’ukuboko gukomeye+ kandi kurambuye,+ ikoresheje imbaraga nyinshi kandi ziteye ubwoba,+ nk’ibyo Yehova Imana yanyu yabakoreye byose muri Egiputa mubireba n’amaso yanyu? 35 Wowe ho warabyeretswe kugira ngo umenye ko Yehova ari we Mana y’ukuri,+ ko nta yindi ibaho uretse we.+ 36 Yatumye wumva ijwi ryayo riturutse mu ijuru kugira ngo igukosore; ku isi yakweretse umuriro wayo ugurumana, kandi wumvise amagambo yayo aturutse hagati muri uwo muriro.+

37 “Icyakora wakomeje kubaho, kubera ko yakunze ba sokuruza igahitamo urubyaro rwabo,+ ikagukuza imbaraga nyinshi muri Egiputa iguhanzeho amaso,+ 38 ikirukana imbere yawe amahanga abaruta ubwinshi kandi abarusha imbaraga, nk’uko bimeze ubu, kugira ngo ikujyane mu gihugu cyabo ikiguhe ho umurage.+ 39 Uyu munsi umenye ibi kandi ubishyire ku mutima wawe: Yehova ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru no hasi ku isi.+ Nta yindi ibaho.+ 40 Uzakomeze amategeko n’amateka+ ye ngutegeka uyu munsi, kugira ngo uzahore uguwe neza+ wowe n’abazagukomokaho, kandi uramire mu gihugu Yehova Imana yawe agiye kuguha.”+

41 Icyo gihe Mose atoranya imigi itatu mu burasirazuba bwa Yorodani,+ 42 kugira ngo umuntu wishe mugenzi we atabigambiriye+ kandi atari asanzwe amwanga,+ ajye ahungira muri umwe muri iyo migi abeho.+ 43 Uw’Abarubeni ni Beseri+ iri mu murambi wo mu butayu, uw’Abagadi ni Ramoti+ y’i Gileyadi, uw’Abamanase+ ni Golani+ y’i Bashani.

44 Aya ni yo mategeko+ Mose yahaye Abisirayeli. 45 Aya ni yo mategeko+ n’amateka+ ndetse n’ibyo Mose yibukije+ Abisirayeli bavuye muri Egiputa, 46 bari hafi ya Yorodani mu kibaya giteganye n’i Beti-Pewori,+ mu gihugu cya Sihoni umwami w’Abamori wari utuye i Heshiboni,+ uwo Mose n’Abisirayeli batsinze igihe bavaga muri Egiputa.+ 47 Bigaruriye igihugu cye n’icya Ogi+ umwami w’i Bashani, abami babiri b’Abamori bari batuye mu burasirazuba bwa Yorodani, 48 kuva kuri Aroweri+ iri ku nkengero z’ikibaya cya Arunoni kugeza ku musozi wa Siyoni, ari wo Herumoni,+ 49 n’akarere ka Araba+ kose kari mu burasirazuba bwa Yorodani, kugera ku nyanja ya Araba+ iri munsi y’umusozi wa Pisiga.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze