8 Mu karere ko mu burasirazuba bwa Yorodani, hafi y’i Yeriko, umuryango wa Rubeni+ watanze Beseri+ iri mu mirambi yo mu butayu, umuryango wa Gadi utanga Ramoti+ y’i Gileyadi, umuryango wa Manase utanga Golani+ y’i Bashani.
78 Muri gakondo y’umuryango wa Rubeni,+ mu karere ko mu burasirazuba bwa Yorodani hafi y’i Yeriko, bahawe Beseri+ iri mu butayu n’amasambu ahakikije, Yahasi+ n’amasambu ahakikije,