“Yehova Mana ya ba sogokuruza,+ ese nturi Imana mu ijuru+ kandi ukaba utegeka ubwami bwose bw’amahanga?+ Ese mu kuboko kwawe ntiharimo imbaraga n’ububasha ku buryo nta waguhagarara imbere?+
35 Abatuye ku isi bose ni ubusa imbere yayo,+ kandi ikora ibyo ishaka mu ngabo zo mu ijuru no mu batuye isi.+ Ntihariho uwabasha gukumira ukuboko kwayo+ cyangwa ngo ayibaze ati ‘uragira ibiki?’+