Kubara 18:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova nagihaye Abalewi ho umurage, ni yo mpamvu nababwiye nti ‘ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.’” Kubara 26:62 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu.+ Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta gakondo bari kuzahabwa muri bo.+ Gutegeka kwa Kabiri 18:1 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 “Abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga umuryango wose wa Lewi, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli.+ Bajye barya ibitambo bikongorwa n’umuriro biturwa Yehova, ndetse barye n’umugabane we.+ Yosuwa 14:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Mose yari yarahaye gakondo indi miryango ibiri n’igice hakurya ya Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+
24 Kimwe cya cumi cy’ibyo Abisirayeli bazatura Yehova nagihaye Abalewi ho umurage, ni yo mpamvu nababwiye nti ‘ntibazahabwe umurage+ mu Bisirayeli.’”
62 Ababaruwe bose bo muri bo, ab’igitsina gabo bose bari bafite kuva ku kwezi kumwe kujyana hejuru, bari ibihumbi makumyabiri na bitatu.+ Ntibabaruwe mu Bisirayeli+ kuko nta gakondo bari kuzahabwa muri bo.+
18 “Abatambyi, Abalewi, ni ukuvuga umuryango wose wa Lewi, ntibazahabwa umugabane cyangwa umurage mu Bisirayeli.+ Bajye barya ibitambo bikongorwa n’umuriro biturwa Yehova, ndetse barye n’umugabane we.+
3 Mose yari yarahaye gakondo indi miryango ibiri n’igice hakurya ya Yorodani,+ ariko Abalewi bo ntiyabahaye umurage mu bandi Bisirayeli.+