20 Muri icyo gihe Herode yashakaga kurwana n’abantu b’i Tiro n’i Sidoni. Nuko bahuza inama baramusanga, maze bamaze kwemeza Bulasito wari ushinzwe icyumba umwami yararagamo, bamusaba amahoro, kubera ko igihugu cyabo cyavanaga ibiribwa+ mu gihugu cy’umwami.