ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 12
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya

Videwo ntibashije kuboneka.

Ihangane, habaye ikibazo mu gufungura videwo.

Abacamanza 12:1

Impuzamirongo

  • +Abc 8:1; Img 8:13; 16:18; Yak 3:16
  • +Abc 14:15; 15:6; 2Ng 25:10

Abacamanza 12:2

Impuzamirongo

  • +Abc 11:6, 9

Abacamanza 12:3

Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji

  • *

    Abc 12:3

     Mu giheburayo ni “mu kiganza cyanjye.”

Impuzamirongo

  • +Abc 9:17; 1Sm 19:5; 28:21; 2Sm 23:17; Yobu 13:14; Zb 119:109
  • +Abc 11:29

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2007, p. 10

Abacamanza 12:4

Impuzamirongo

  • +Gut 3:12, 13

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2007, p. 10

Abacamanza 12:5

Impuzamirongo

  • +Yos 2:7; Abc 3:28; 7:24

Abacamanza 12:6

Impuzamirongo

  • +Mat 26:73
  • +Img 16:5; 17:19; Umb 10:12

Abacamanza 12:7

Étude perspicace

  • Igitabo gifasha Abahamya ba Yehova gukora ubushakashatsi

    Umunara w’Umurinzi,

    15/5/2007, p. 10

Abacamanza 12:8

Impuzamirongo

  • +Yos 19:10, 15
  • +Abc 2:16

Abacamanza 12:11

Impuzamirongo

  • +Int 30:20; Yos 19:10; Abc 5:14

Abacamanza 12:13

Impuzamirongo

  • +Abc 12:15; 2Sm 23:30; 1Ng 27:14

Abacamanza 12:14

Impuzamirongo

  • +Abc 5:10; 10:4

Abacamanza 12:15

Impuzamirongo

  • +Int 36:12; Kuva 17:16; Kub 13:29; 1Sm 15:2

Inkuru bisa

Kanda ku mubare ugaragaza umurongo kugira ngo ubone indi mirongo ifitanye isano na wo.

Byose

Abac. 12:1Abc 8:1; Img 8:13; 16:18; Yak 3:16
Abac. 12:1Abc 14:15; 15:6; 2Ng 25:10
Abac. 12:2Abc 11:6, 9
Abac. 12:3Abc 9:17; 1Sm 19:5; 28:21; 2Sm 23:17; Yobu 13:14; Zb 119:109
Abac. 12:3Abc 11:29
Abac. 12:4Gut 3:12, 13
Abac. 12:5Yos 2:7; Abc 3:28; 7:24
Abac. 12:6Mat 26:73
Abac. 12:6Img 16:5; 17:19; Umb 10:12
Abac. 12:8Yos 19:10, 15
Abac. 12:8Abc 2:16
Abac. 12:11Int 30:20; Yos 19:10; Abc 5:14
Abac. 12:13Abc 12:15; 2Sm 23:30; 1Ng 27:14
Abac. 12:14Abc 5:10; 10:4
Abac. 12:15Int 36:12; Kuva 17:16; Kub 13:29; 1Sm 15:2
  • Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
  • Soma mu Bibiliya y’Ubuhinduzi bw’Isi Nshya (nwt)
  • 1
  • 2
  • 3
  • 4
  • 5
  • 6
  • 7
  • 8
  • 9
  • 10
  • 11
  • 12
  • 13
  • 14
  • 15
Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
Abacamanza 12:1-15

Abacamanza

12 Abefurayimu batumanaho bambuka bagana mu majyaruguru, babwira Yefuta bati “kuki wambutse ukajya kurwana n’Abamoni utaduhamagaye ngo dutabarane?+ Turagutwikiraho inzu yawe.”+ 2 Yefuta arabasubiza ati “jye n’ingabo zanjye twagiranye amakimbirane akomeye n’Abamoni.+ Narabahamagaye ngo muntabare, ariko ntimwaza kunkiza amaboko yabo. 3 Mbonye ko mutari bunkize, niyemeza gushyira ubugingo bwanjye mu kaga*+ ntera Abamoni,+ Yehova abahana mu maboko yanjye. Kuki uyu munsi mumpagurukiye kugira ngo mundwanye?”

4 Yefuta ahita akoranya abagabo bose b’i Gileyadi+ arwana n’Abefurayimu. Abagileyadi bica Abefurayimu kuko bari babacyuriye bati “mwa Bagileyadi mwe, nubwo mutuye mu Befurayimu no mu Bamanase, mu by’ukuri muri abacitse muvuye mu Befurayimu!” 5 Nuko Abagileyadi batanga Abefurayimu ku byambu bya Yorodani+ barabyigarurira. Iyo hagiraga uwo mu Befurayimu uhanyura ahunze akavuga ati “mundeke nambuke,” Abagileyadi baramubazaga bati “uri Umwefurayimu?” Yasubiza ati “oya!,” 6 bakamubwira bati “ngaho vuga ijambo Shiboleti,”+ na we akavuga ati “Siboleti,” kuko atashoboraga kuvuga iryo jambo neza. Bahitaga bamufata bakamwicira aho ku byambu bya Yorodani. Icyo gihe, aho hantu haguye Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.+

7 Yefuta w’i Gileyadi amara imyaka itandatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa bamuhamba mu mugi we i Gileyadi.

8 Nyuma ye, Ibusani w’i Betelehemu+ aba umucamanza wa Isirayeli.+ 9 Yabyaye abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Atuma mu yindi miryango, bamuzanira abakobwa mirongo itatu bo gushyingira abahungu be. Yamaze imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10 Ibusani arapfa, bamuhamba i Betelehemu.

11 Nyuma ye, Eloni w’Umuzabuloni+ aba umucamanza wa Isirayeli. Amara imyaka icumi ari umucamanza wa Isirayeli. 12 Eloni w’Umuzabuloni arapfa, bamuhamba muri Ayaloni mu gihugu cy’Abazabuloni.

13 Nyuma ye, Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni+ aba umucamanza wa Isirayeli. 14 Yari afite abahungu mirongo ine n’abuzukuru mirongo itatu bagendaga ku ndogobe+ mirongo irindwi. Yamaze imyaka umunani ari umucamanza wa Isirayeli. 15 Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cy’Abefurayimu, ku musozi w’Abamaleki.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze