Abacamanza
12 Abefurayimu batumanaho bambuka bagana mu majyaruguru, babwira Yefuta bati “kuki wambutse ukajya kurwana n’Abamoni utaduhamagaye ngo dutabarane?+ Turagutwikiraho inzu yawe.”+ 2 Yefuta arabasubiza ati “jye n’ingabo zanjye twagiranye amakimbirane akomeye n’Abamoni.+ Narabahamagaye ngo muntabare, ariko ntimwaza kunkiza amaboko yabo. 3 Mbonye ko mutari bunkize, niyemeza gushyira ubugingo bwanjye mu kaga*+ ntera Abamoni,+ Yehova abahana mu maboko yanjye. Kuki uyu munsi mumpagurukiye kugira ngo mundwanye?”
4 Yefuta ahita akoranya abagabo bose b’i Gileyadi+ arwana n’Abefurayimu. Abagileyadi bica Abefurayimu kuko bari babacyuriye bati “mwa Bagileyadi mwe, nubwo mutuye mu Befurayimu no mu Bamanase, mu by’ukuri muri abacitse muvuye mu Befurayimu!” 5 Nuko Abagileyadi batanga Abefurayimu ku byambu bya Yorodani+ barabyigarurira. Iyo hagiraga uwo mu Befurayimu uhanyura ahunze akavuga ati “mundeke nambuke,” Abagileyadi baramubazaga bati “uri Umwefurayimu?” Yasubiza ati “oya!,” 6 bakamubwira bati “ngaho vuga ijambo Shiboleti,”+ na we akavuga ati “Siboleti,” kuko atashoboraga kuvuga iryo jambo neza. Bahitaga bamufata bakamwicira aho ku byambu bya Yorodani. Icyo gihe, aho hantu haguye Abefurayimu ibihumbi mirongo ine na bibiri.+
7 Yefuta w’i Gileyadi amara imyaka itandatu ari umucamanza wa Isirayeli, hanyuma arapfa bamuhamba mu mugi we i Gileyadi.
8 Nyuma ye, Ibusani w’i Betelehemu+ aba umucamanza wa Isirayeli.+ 9 Yabyaye abahungu mirongo itatu n’abakobwa mirongo itatu. Atuma mu yindi miryango, bamuzanira abakobwa mirongo itatu bo gushyingira abahungu be. Yamaze imyaka irindwi ari umucamanza wa Isirayeli. 10 Ibusani arapfa, bamuhamba i Betelehemu.
11 Nyuma ye, Eloni w’Umuzabuloni+ aba umucamanza wa Isirayeli. Amara imyaka icumi ari umucamanza wa Isirayeli. 12 Eloni w’Umuzabuloni arapfa, bamuhamba muri Ayaloni mu gihugu cy’Abazabuloni.
13 Nyuma ye, Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni+ aba umucamanza wa Isirayeli. 14 Yari afite abahungu mirongo ine n’abuzukuru mirongo itatu bagendaga ku ndogobe+ mirongo irindwi. Yamaze imyaka umunani ari umucamanza wa Isirayeli. 15 Abudoni mwene Hileli w’Umunyapiratoni arapfa, bamuhamba i Piratoni mu gihugu cy’Abefurayimu, ku musozi w’Abamaleki.+