ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kubara 11:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Nzamanuka+ mpavuganire nawe,+ mfate ku mwuka+ ukuriho nywubashyireho maze bagufashe kwikorera umutwaro w’aba bantu, kugira ngo udakomeza kuwikorera wenyine.+

  • Abacamanza 6:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Umwuka wa Yehova+ utwikira Gideyoni, avuza ihembe+ ahamagara Ababiyezeri+ ngo bamukurikire.

  • Abacamanza 11:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Umwuka wa Yehova uza kuri Yefuta,+ anyura i Gileyadi no mu Bamanase, agera i Misipe y’i Gileyadi,+ avuyeyo yerekeza aho Abamoni bari.

  • Abacamanza 14:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Umwuka wa Yehova umuzaho+ ayitanyuramo kabiri, nk’uko umuntu yatanyura umwana w’ihene mo kabiri, kandi nta kintu yari afite mu ntoki. Icyakora ntiyabwiye se na nyina ibyo yakoze.

  • Abacamanza 15:14
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 14 Samusoni aragenda agera i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane bavuza akamo.+ Umwuka wa Yehova+ umuzaho maze ya migozi bari bamubohesheje amaboko imera nk’indodo zitwitswe n’umuriro,+ izo ngoyi zari ku maboko ye zihita zigwa.

  • 1 Samweli 11:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Sawuli yumvise ayo magambo umwuka+ w’Imana umuzaho, ararakara cyane.+

  • 1 Samweli 16:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho ari hagati y’abavandimwe be. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.+ Nyuma yaho Samweli arahaguruka ajya i Rama.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 15:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nuko umwuka+ w’Imana uza kuri Azariya mwene Odedi.+

  • Yesaya 63:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Nuko batangira kwibuka iminsi ya kera, bibuka umugaragu we Mose bati “uwabambukije inyanja+ hamwe n’abungeri b’umukumbi we+ ari he? Ari he uwamushyizemo umwuka we wera?+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze