ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 3:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Umwuka+ wa Yehova umuzaho aba umucamanza wa Isirayeli. Agiye ku rugamba, Yehova ahana Kushani-Rishatayimu umwami wa Siriya mu maboko ya Otiniyeli, maze atsinda+ Kushani-Rishatayimu.

  • Abacamanza 6:34
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 34 Umwuka wa Yehova+ utwikira Gideyoni, avuza ihembe+ ahamagara Ababiyezeri+ ngo bamukurikire.

  • Abacamanza 11:29
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 29 Umwuka wa Yehova uza kuri Yefuta,+ anyura i Gileyadi no mu Bamanase, agera i Misipe y’i Gileyadi,+ avuyeyo yerekeza aho Abamoni bari.

  • Abacamanza 14:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Umwuka wa Yehova umuzaho+ ayitanyuramo kabiri, nk’uko umuntu yatanyura umwana w’ihene mo kabiri, kandi nta kintu yari afite mu ntoki. Icyakora ntiyabwiye se na nyina ibyo yakoze.

  • 1 Samweli 10:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Bavayo, bageze ku musozi bahahurira n’itsinda ry’abahanuzi baje kumusanganira. Ako kanya umwuka w’Imana umuzaho+ atangira guhanurira+ hagati yabo.

  • 1 Samweli 16:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Samweli afata ihembe ryarimo amavuta+ ayamusukaho ari hagati y’abavandimwe be. Kuva uwo munsi umwuka wa Yehova uza kuri Dawidi.+ Nyuma yaho Samweli arahaguruka ajya i Rama.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze