9 Debora aramusubiza ati “turajyana nta kabuza. Icyakora, si wowe uzahabwa icyubahiro muri icyo gitero, kuko Yehova azagurisha Sisera mu maboko y’umugore.”+ Nuko Debora arahaguruka ajyana na Baraki i Kedeshi.+
21 Ni nde wishe Abimeleki+ mwene Yerubesheti?*+ Si umugore wamuteye ingasire+ ari hejuru y’urukuta, agapfa atyo aguye i Tebesi?+ None kuki mwegereye urukuta cyane?’ Wongereho uti ‘umugaragu wawe Uriya w’Umuheti na we yapfuye.’”+