Intangiriro 34:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Nuko barababwira bati “ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,+ kubera ko byaba ari igitutsi kuri twe. 1 Samweli 14:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 1 Samweli 17:26 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 26 Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati “umuntu uzica uriya Mufilisitiya+ agakura igitutsi kuri Isirayeli+ azagororerwa iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe+ ni iki ku buryo yatuka+ ingabo z’Imana nzima?”+ 1 Samweli 31:4 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati “kura inkota yawe+ unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunsogota bakanyica urubozo.” Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+ 2 Samweli 1:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Ntimubivuge i Gati;+Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,+Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,Kugira ngo abakobwa b’abatakebwe batanezerwa.+
14 Nuko barababwira bati “ntidushobora gukora ikintu nk’icyo, ngo dushyingire mushiki wacu umuntu utarakebwe,+ kubera ko byaba ari igitutsi kuri twe.
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+
26 Dawidi abaza abari bahagaze iruhande rwe ati “umuntu uzica uriya Mufilisitiya+ agakura igitutsi kuri Isirayeli+ azagororerwa iki? Ubundi se uriya Mufilisitiya utarakebwe+ ni iki ku buryo yatuka+ ingabo z’Imana nzima?”+
4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati “kura inkota yawe+ unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunsogota bakanyica urubozo.” Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+
20 Ntimubivuge i Gati;+Ntimubitangaze mu mihanda yo muri Ashikeloni,+Kugira ngo abakobwa b’Abafilisitiya batishima,Kugira ngo abakobwa b’abatakebwe batanezerwa.+