Intangiriro 45:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Aha buri wese umwenda wo guhinduranya,+ ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza magana atatu n’imyenda itanu yo guhinduranya.+ Abacamanza 14:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Nuko umwuka wa Yehova umuzaho,+ aramanuka ajya muri Ashikeloni+ yica abagabo mirongo itatu bo mu Bafilisitiya, afata imyambaro yabambuye ayiha abishe cya gisakuzo.+ Akomeza kugira uburakari bwinshi, arizamukira asubira mu rugo rwa se. 2 Abami 5:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Umwami wa Siriya abwira Namani ati “haguruka ugende, nanjye ndoherereza urwandiko umwami wa Isirayeli.” Nuko aragenda ajyana+ italanto* icumi z’ifeza n’ibiceri ibihumbi bitandatu bya zahabu,+ n’imyambaro icumi yo guhinduranya.+ 2 Abami 5:22 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 22 Gehazi aramubwira ati “ni amahoro. Databuja+ aranyohereje+ ngo nkubwire nti ‘hari abasore babiri b’abahanuzi+ baturutse mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bangezeho. None ndakwinginze, bampere italanto y’ifeza n’imyambaro ibiri yo guhinduranya.’”+
22 Aha buri wese umwenda wo guhinduranya,+ ariko Benyamini we amuha ibiceri by’ifeza magana atatu n’imyenda itanu yo guhinduranya.+
19 Nuko umwuka wa Yehova umuzaho,+ aramanuka ajya muri Ashikeloni+ yica abagabo mirongo itatu bo mu Bafilisitiya, afata imyambaro yabambuye ayiha abishe cya gisakuzo.+ Akomeza kugira uburakari bwinshi, arizamukira asubira mu rugo rwa se.
5 Umwami wa Siriya abwira Namani ati “haguruka ugende, nanjye ndoherereza urwandiko umwami wa Isirayeli.” Nuko aragenda ajyana+ italanto* icumi z’ifeza n’ibiceri ibihumbi bitandatu bya zahabu,+ n’imyambaro icumi yo guhinduranya.+
22 Gehazi aramubwira ati “ni amahoro. Databuja+ aranyohereje+ ngo nkubwire nti ‘hari abasore babiri b’abahanuzi+ baturutse mu karere k’imisozi miremire ya Efurayimu bangezeho. None ndakwinginze, bampere italanto y’ifeza n’imyambaro ibiri yo guhinduranya.’”+