ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 13:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 (kuva ku kagezi gasohoka muri Nili kari mu burasirazuba bwa Egiputa kugera ku rugabano rwa Ekuroni mu majyaruguru,+ akarere kahoze kitwa ak’Abanyakanani);+ akarere k’abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya bategeka umugi wa Gaza,+ uwa Ashidodi,+ uwa Ashikeloni,+ uwa Gati+ n’uwa Ekuroni.+ Abawi+ na bo batuye muri ako karere.

  • Abacamanza 3:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ayo mahanga yaretse akaguma mu gihugu ni aya: abami batanu biyunze+ b’Abafilisitiya,+ Abanyakanani+ bose n’Abasidoni,+ Abahivi+ batuye ku musozi wa Libani,+ uhereye ku musozi wa Bayali-Herumoni+ kugera ku rugabano rw’i Hamati.+

  • Abacamanza 16:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Abami biyunze+ b’Abafilisitiya baza kureba uwo mukobwa baramubwira bati “umushukashuke+ umenye aho imbaraga ze nyinshi ziva, umenye icyo twakora kugira ngo tumuneshe, n’ibyo twamubohesha kugira ngo tumucogoze. Natwe buri wese azaguha ibiceri by’ifeza igihumbi n’ijana.”+

  • Abacamanza 16:30
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 30 aravuga ati “ubugingo bwanjye bupfane+ n’Abafilisitiya.” Arunama aritugatuga, iyo nzu ihita igwira ba bami biyunze b’Abafilisitiya, n’abantu bose bari bayirimo.+ Abantu yishe bagapfana na we bari benshi kurusha abo yari yarishe mu buzima bwe bwose.+

  • 1 Samweli 5:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Bohereza intumwa bakoranya abami biyunze b’Abafilisitiya bose, barabaza bati “isanduku y’Imana ya Isirayeli tuyigire dute?” Amaherezo baravuga bati “reka twohereze isanduku y’Imana ya Isirayeli i Gati.”+ Nuko isanduku y’Imana ya Isirayeli bayohereza i Gati.

  • 1 Samweli 6:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Abami b’Abafilisitiya barabaza bati “ni ikihe gitambo cyo gukuraho urubanza rw’icyaha tugomba gutura Imana?” Abandi barabasubiza bati “mushake ibishushanyo bitanu by’ibibyimba bicuzwe muri zahabu n’ibishushanyo bitanu by’imbeba bicuzwe muri zahabu, nk’uko umubare w’abami biyunze+ b’Abafilisitiya uri, kuko buri wese muri mwe n’abami banyu biyunze mwibasiwe n’icyorezo kimwe.

  • 1 Samweli 29:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Abami biyunze+ b’Abafilisitiya n’ingabo zabo bagenda biyereka bari mu mitwe y’ingabo amagana n’iy’ingabo ibihumbi. Dawidi n’ingabo ze na bo baza bakurikiyeho biyereka, bari kumwe na Akishi.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 12:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Bamwe mu bo mu muryango wa Manase baracitse basanga Dawidi, igihe yajyanaga n’Abafilisitiya+ bagiye gutera Sawuli. Icyakora ntiyafashije Abafilisitiya, kuko abami biyunze+ b’Abafilisitiya bamwirukanye, bagira bati “ataducika agasanga shebuja Sawuli, agashyira ubuzima bwacu mu kaga.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze