14 Ba bagabo batanu bari baragiye gutata+ igihugu cy’i Layishi,+ babwira abavandimwe babo bati “mwari muzi ko muri aya mazu, harimo efodi na terafimu+ n’igishushanyo kibajwe+ n’igishushanyo kiyagijwe?+ Ubwo rero mube mutekereza icyo mugomba gukora.”+