ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Abacamanza 17:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Uwo mugabo Mika yari afite inzu yubakiye imana ze.+ Nuko akora efodi+ na terafimu,+ afata n’umwe mu bahungu be yuzuza ububasha mu biganza bye,+ kugira ngo amubere umutambyi.+

  • Abacamanza 18:27
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 27 Abadani batwara ibyo Mika yari yarakoze n’uwari umutambyi+ we, bakomeza urugendo bajya i Layishi+ gutera ba bantu biturije kandi badafite icyo bikanga.+ Babicisha inkota,+ umugi barawutwika.+

  • 1 Abami 13:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 Nyuma y’ibyo, Yerobowamu ntiyahindukiye ngo areke inzira ye mbi, ahubwo yongeye gushyiraho abatambyi bo ku tununga abakuye muri rubanda rusanzwe.+ Umuntu wese wabaga abishatse, Yerobowamu yuzuzaga ububasha mu biganza by’uwo muntu,+ akavuga ati “na we nabe umwe mu batambyi bo ku tununga.”

  • 2 Ibyo ku Ngoma 13:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 Ese ntimwirukanye abatambyi ba Yehova,+ bene Aroni n’Abalewi, kandi mukaba mushyiraho abatambyi nk’uko andi mahanga yose abashyiraho?+ Umuntu wese utanze ikimasa kikiri gito n’amapfizi y’intama arindwi, yuzuzwa ububasha mu biganza akaba umutambyi w’ibigirwamana bitari Imana.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze