13 Bavuye aho bakambika mu karere ka Arunoni+ kari mu butayu butangirira ku rugabano rw’igihugu cy’Abamori. Umugezi wa Arunoni ni urugabano rw’i Mowabu, rugabanya igihugu cy’i Mowabu n’icy’Abamori.
1Igihe igihugu cyayoborwaga n’abacamanza+ inzara+ yarateye, maze umugabo umwe wari utuye i Betelehemu+ mu Buyuda asuhukira mu gihugu cy’i Mowabu,+ we n’umugore we n’abahungu be babiri.