ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Gutegeka kwa Kabiri 6:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Ujye utinya Yehova Imana yawe,+ umukorere+ kandi ujye urahira mu izina rye.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 10:20
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 20 “Ujye utinya Yehova Imana yawe.+ Ujye umukorera,+ umwifatanyeho akaramata+ kandi ujye urahira mu izina rye.+

  • Abacamanza 8:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ahita avuga ati “bari abavandimwe banjye, bene mama. Ndahiye kubaho kwa Yehova, iyo mutabica nanjye sinari kubica.”+

  • 1 Samweli 14:39
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 39 Ndahiye Yehova Imana nzima, we Mukiza w’Abisirayeli, ko niyo yaba ari umuhungu wanjye Yonatani, ari bwicwe nta kabuza.”+ Icyakora mu bantu bose ntihagira n’umwe ugira icyo amusubiza.

  • 1 Samweli 19:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Nuko Sawuli yumvira Yonatani aramurahira ati “ndahiye Yehova Imana nzima+ ko Dawidi atazicwa.”

  • 1 Samweli 20:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Ariko Dawidi aramurahira+ ati “so azi neza ko ntonnye mu maso yawe,+ ni yo mpamvu yavuze ati ‘Yonatani ntazabimenye, atazababara.’ Ariko ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe,+ ubu urupfu rurangera amajanja!”+

  • 1 Samweli 25:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 None databuja, ndahiye Yehova Imana nzima+ n’ubugingo bwawe+ ko Yehova yakurinze+ kugibwaho n’umwenda w’amaraso,+ akakubuza kwihorera.+ Abanzi bawe, ndetse n’abashaka kugirira nabi databuja, barakaba nka Nabali.+

  • Matayo 5:33
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 33 “Nanone mwumvise ko abo mu bihe bya kera babwiwe ngo ‘ntukarahirire+ icyo utazakora, ahubwo ujye uhigura umuhigo wahigiye Yehova.’+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze