ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 22:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 22 Dawidi ava i Gati,+ ahungira+ mu buvumo+ bwa Adulamu.+ Bakuru be n’abo mu rugo rwa se bose babyumvise, baramanuka bamusangayo.

  • 2 Samweli 23:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Nuko mu gihe cy’isarura, abo batatu mu batware mirongo itatu+ baramanuka bagera aho Dawidi yari ari mu buvumo bwa Adulamu,+ kandi amahema y’Abafilisitiya yari ashinze mu kibaya cya Refayimu.+

  • Zab. 57:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 57 Ungirire neza Mana, ungirire neza,+

      Kuko ari wowe ubugingo bwanjye bwahungiyeho,+

      Kandi mu gicucu cy’amababa yawe ni mo nahungiye kugeza aho ibyago bizashirira.+

  • Zab. 142:Amagambo abanza-7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • Masikili. Isengesho rya Dawidi igihe yari mu buvumo.+

      142 Naranguruye ijwi ntabaza Yehova;+

      Naranguruye ijwi ntangira gutakambira Yehova musaba kungirira neza.+

       2 Nakomeje gusuka imbere ye ibyari bimpangayikishije;+

      Nakomeje kuvugira imbere ye ibyago byanjye,+

       3 Igihe umutima wanjye+ wari unegekaye.

      Wamenye inzira yanjye.+

      Banteze umutego+

      Mu nzira nyuramo.+

       4 Itegereze iburyo, maze urebe

      Ukuntu nta muntu n’umwe ukimenya;+

      Aho nahungiraga hararimbutse.+

      Nta muntu ukibaririza iby’ubugingo bwanjye.+

       5 Yehova, naragutabaje.+

      Naravuze nti “uri ubuhungiro bwanjye,+

      Uri umugabane wanjye+ mu gihugu cy’abazima.”+

       6 Wite ku ijwi ryo kwinginga kwanjye,+

      Kuko nazahaye cyane.+

      Nkiza abantoteza,+

      Kuko bandusha imbaraga.+

       7 Kura ubugingo bwanjye mu nzu y’imbohe yo munsi y’ubutaka,+

      Kugira ngo busingize izina ryawe.+

      Abakiranutsi bankikize,+

      Kuko unkorera ibikwiriye.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze