Yosuwa 8:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Icyo gihe mwe muzahaguruke muve aho mwari mwubikiriye, maze mwigarurire umugi. Yehova Imana yanyu azawubagabiza nta kabuza.+ Abacamanza 7:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 Yehova abwira Gideyoni ati “abagabo magana atatu banywereye amazi ku rushyi ni bo nzakoresha kugira ngo mbakize, kandi nzahana Abamidiyani mu maboko yawe.+ Abasigaye bose ubareke bitahire, buri muntu ajye iwe.” 1 Samweli 14:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 2 Samweli 5:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Dawidi abaza+ Yehova ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova asubiza Dawidi ati “zamuka, kuko ndi buhane Abafilisitiya mu maboko yawe nta kabuza.”+ 2 Abami 3:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Ibyo bizaba ari ibintu byoroshye kuri Yehova,+ ndetse azahana Abamowabu mu maboko yanyu.+
7 Icyo gihe mwe muzahaguruke muve aho mwari mwubikiriye, maze mwigarurire umugi. Yehova Imana yanyu azawubagabiza nta kabuza.+
7 Yehova abwira Gideyoni ati “abagabo magana atatu banywereye amazi ku rushyi ni bo nzakoresha kugira ngo mbakize, kandi nzahana Abamidiyani mu maboko yawe.+ Abasigaye bose ubareke bitahire, buri muntu ajye iwe.”
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+
19 Dawidi abaza+ Yehova ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova asubiza Dawidi ati “zamuka, kuko ndi buhane Abafilisitiya mu maboko yawe nta kabuza.”+