21 Azahagarara imbere ya Eleyazari umutambyi, maze na we amubarize+ Yehova akoresheje Urimu+ kugira ngo amenye icyo ategetse. Bityo we n’Abisirayeli bari kumwe na we, ndetse n’iteraniro ryose, bazajya bamwumvira mu byo abategeka byose.”
2Nyuma yaho Dawidi agisha Yehova inama,+ ati “mbese nzamuke njye muri umwe mu migi y’i Buyuda?” Yehova aramusubiza ati “zamuka.” Dawidi arongera arabaza ati “njye mu wuhe?” Aramusubiza ati “jya i Heburoni.”+
10 Dawidi abaza Imana+ ati “ese nzamuke ntere Abafilisitiya? Urabahana mu maboko yanjye?” Yehova aramusubiza ati “zamuka, kuko ndi bubahane mu maboko yawe.”