ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 23:2
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 2 Dawidi abaza+ Yehova ati “ese ngende ntere abo Bafilisitiya?” Yehova aramusubiza ati “genda utere Abafilisitiya ukize ab’i Keyila.”

  • 1 Samweli 23:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Dawidi yongera kubaza Yehova.+ Yehova aramusubiza ati “manuka ujye i Keyila, kuko nzahana Abafilisitiya mu maboko yawe.”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 28:9
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 9 “None Salomo mwana wanjye, umenye+ Imana ya so uyikorere+ n’umutima wuzuye+ kandi wishimye,+ kuko Yehova agenzura imitima+ yose akamenya ibyo umutima utekereza n’ibyo wifuza.+ Numushaka uzamubona,+ ariko numuta+ na we azakureka burundu.+

  • Nehemiya 1:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Yehova, ndakwinginze tega amatwi wumve isengesho ry’umugaragu wawe n’isengesho+ ry’abagaragu bawe bishimira gutinya izina ryawe,+ kandi uhe umugaragu wawe kugira icyo ageraho uyu munsi,+ maze utume uyu mugabo amugirira impuhwe.”+

      Icyo gihe nari umuhereza wa divayi+ w’umwami.

  • Abafilipi 4:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Ntihakagire ikintu icyo ari cyo cyose kibahangayikisha,+ ahubwo muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga+ no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana,+

  • Abakolosayi 3:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Ibyo muvuga byose n’ibyo mukora+ byose, mujye mubikora mu izina ry’Umwami Yesu,+ mushima+ Imana Data binyuze kuri we.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze