Yosuwa 11:20 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 20 Yehova yarabaretse binangira umutima+ bashoza intambara kuri Isirayeli, kugira ngo atabababarira,+ ahubwo abarimbure abatsembeho nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+ Yobu 34:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Kuko izitura umuntu wese wakuwe mu mukungugu ibihwanye n’ibyo yakoze,+Kandi izatuma inzira y’umuntu imugaruka. Imigani 15:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Igihano kiba kibi ku muntu utandukira akava mu nzira iboneye,+ kandi uwanga gucyahwa azapfa.+ Abaroma 9:18 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 18 Bityo rero, uwo ishatse imugirira imbabazi,+ kandi uwo ishatse iramureka akinangira.+ Abaheburayo 3:13 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 13 Ahubwo mukomeze guterana inkunga+ buri munsi, igihe cyose bicyitwa “uyu munsi,”+ kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe winangira bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana.+
20 Yehova yarabaretse binangira umutima+ bashoza intambara kuri Isirayeli, kugira ngo atabababarira,+ ahubwo abarimbure abatsembeho nk’uko Yehova yari yarabitegetse Mose.+
11 Kuko izitura umuntu wese wakuwe mu mukungugu ibihwanye n’ibyo yakoze,+Kandi izatuma inzira y’umuntu imugaruka.
13 Ahubwo mukomeze guterana inkunga+ buri munsi, igihe cyose bicyitwa “uyu munsi,”+ kugira ngo hatagira uwo ari we wese muri mwe winangira bitewe n’imbaraga z’icyaha zishukana.+