26 Dawidi ageze i Sikulagi yoherereza imwe mu minyago abakuru b’i Buyuda bari incuti ze,+ arababwira ati “iri ni ryo turo*+ mboherereje ku minyago twanyaze abanzi ba Yehova.”
15 Nuko agaruka kureba umuntu w’Imana y’ukuri+ ari kumwe n’ingabo ze zose, amuhagarara imbere aramubwira ati “ubu noneho menye ko ku isi hose nta yindi Mana ibaho itari iyo muri Isirayeli.+ None ndakwinginze, emera iyi mpano+ uhawe n’umugaragu wawe.”