ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Kuva 23:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 “Ntukemere guhongerwa, kuko impongano zihuma amaso abacamanza beza; kandi impongano ishobora kugoreka amagambo y’abakiranutsi.+

  • Gutegeka kwa Kabiri 16:19
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi.

  • Zab. 15:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    •  5 Ntaguriza umuntu amafaranga ashaka inyungu,+

      Ntiyakira impongano ngo arenganye utariho urubanza.+

      Ukora ibyo ntazanyeganyezwa.+

  • Zab. 26:10
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Bafite ibiganza byuzuye ibikorwa bibi,*+

      N’ukuboko kwabo kw’iburyo kuzuye impongano.+

  • Imigani 29:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Umwami utegekesha ubutabera atuma igihugu cye gikomera,+ ariko uwakira impongano aragisenya.+

  • Yesaya 1:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+

  • Yesaya 33:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 “Hariho uhora agendera mu nzira yo gukiranuka,+ akavuga ibitunganye,+ akanga indamu mbi zishingiye ku buriganya,+ agakunkumura ibiganza bye kugira ngo bitakira impongano,+ akabuza amatwi ye kumva ibyo kuvusha amaraso kandi agafunga amaso ye kugira ngo atareba ibibi.+

  • Mika 3:11
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 11 Abatware baho baca imanza ari uko bahawe impongano,+ abatambyi baho bigishiriza ibihembo,+ abahanuzi baho bakaragurira amafaranga.+ Nyamara bakomeza kwishingikiriza kuri Yehova bavuga bati “ese Yehova ntari hagati muri twe?+ Nta byago bizatugeraho.”+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze