Gutegeka kwa Kabiri 16:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi. 1 Samweli 8:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Abahungu be ntibagendeye mu nzira ze,+ ahubwo bishakiraga indamu mbi,+ bakemera impongano+ kandi bakagoreka imanza.+ Yesaya 1:23 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+ Ezekiyeli 22:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Bakiriye impongano muri wowe bagamije kuvusha amaraso.+ Watse inyungu+ ushaka indonke,+ ukoresha urugomo kugira ngo ubone inyungu+ uriganya bagenzi bawe,+ kandi waranyibagiwe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga. Amosi 5:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Kuko namenye ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,+ n’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye,+ mwebwe mugirira nabi umukiranutsi,+ mukakira impongano kugira ngo mwirengagize ibikorwa bibi+ kandi mukirengagiriza abakene+ mu marembo.+
19 Ntukagoreke urubanza.+ Ntukarobanure ku butoni+ cyangwa ngo wemere impongano, kuko impongano ihuma amaso abanyabwenge+ kandi ikagoreka amagambo y’abakiranutsi.
3 Abahungu be ntibagendeye mu nzira ze,+ ahubwo bishakiraga indamu mbi,+ bakemera impongano+ kandi bakagoreka imanza.+
23 Ibikomangoma byawe byarinangiye kandi ni incuti z’abajura.+ Buri wese muri bo akunda ruswa,+ akararikira impongano.+ Ntibacira imfubyi urubanza rutabera kandi ntibakira ikirego cy’umupfakazi.+
12 Bakiriye impongano muri wowe bagamije kuvusha amaraso.+ Watse inyungu+ ushaka indonke,+ ukoresha urugomo kugira ngo ubone inyungu+ uriganya bagenzi bawe,+ kandi waranyibagiwe,’+ ni ko Umwami w’Ikirenga Yehova avuga.
12 Kuko namenye ibikorwa byanyu byinshi byo kwigomeka,+ n’ukuntu ibyaha byanyu bikomeye,+ mwebwe mugirira nabi umukiranutsi,+ mukakira impongano kugira ngo mwirengagize ibikorwa bibi+ kandi mukirengagiriza abakene+ mu marembo.+