ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 11:15
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 15 Nuko abantu bose bajya i Gilugali, bagezeyo bimikira Sawuli imbere ya Yehova i Gilugali. Batambira imbere ya Yehova ibitambo bisangirwa,+ maze Sawuli n’Abisirayeli bose baranezerwa cyane.+

  • 1 Samweli 13:13
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 13 Samweli abwira Sawuli ati “wakoze iby’ubupfapfa.+ Ntiwumviye itegeko + Yehova Imana yawe yagutegetse,+ kuko iyo uryumvira Yehova yari kuzakomeza ubwami bwawe muri Isirayeli kugeza ibihe bitarondoreka.

  • 1 Samweli 15:26
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 26 Ariko Samweli abwira Sawuli ati “sinjyana nawe. Kubera ko wanze ijambo rya Yehova, Yehova na we yanze ko ukomeza kuba umwami wa Isirayeli.”+

  • 1 Samweli 16:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Iyo umwuka mubi uturutse ku Mana wazaga kuri Sawuli, Dawidi yafataga inanga akamucurangira, Sawuli akoroherwa akumva amerewe neza, uwo mwuka ukamuvaho.+

  • 1 Samweli 28:7
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 7 Amaherezo Sawuli abwira abagaragu be ati “nimunshakire umugore w’umuhanga mu gushika+ njye kumushikishaho.” Abagaragu be baramubwira bati “muri Eni-Dori+ hari umugore w’umuhanga mu gushika.”

  • 1 Samweli 31:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ati “kura inkota yawe+ unsogote, bariya Bafilisitiya batakebwe+ bataza kunsogota bakanyica urubozo.” Ariko uwamutwazaga intwaro arabyanga,+ kuko yari afite ubwoba bwinshi cyane. Nuko Sawuli afata inkota ye ayishitaho.+

  • 2 Samweli 1:23
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 23 Sawuli na Yonatani,+ bari abanyagikundiro bashimisha,

      Ntibatandukanye no mu rupfu rwabo.+

      Baranyarukaga kurusha kagoma,+

      Bari abanyambaraga kurusha intare.+

  • Ibyakozwe 13:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Ariko uhereye icyo gihe bisabira umwami,+ maze Imana ibaha Sawuli mwene Kishi, wo mu muryango wa Benyamini,+ abategeka imyaka mirongo ine.

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze