1 Samweli 1:11 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+ 1 Samweli 1:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Eli aramusubiza ati “igendere amahoro;+ Imana ya Isirayeli iguhe ibyo uyisabye.”+ Zab. 66:19 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 19 Mu by’ukuri, Imana yarumvise,+Yita ku isengesho ryanjye.+ Matayo 7:7 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 7 “Mukomeze gusaba+ muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga+ muzakingurirwa. 1 Yohana 5:15 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 15 Byongeye kandi, ubwo tuzi ko icyo dusabye cyose itwumva,+ tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.+
11 Ahiga umuhigo+ ati “Yehova nyir’ingabo, niwita ku kababaro k’umuja wawe+ ukanyibuka,+ ntiwibagirwe umuja wawe, ugaha umuja wawe umwana w’umuhungu, nzamwegurira Yehova iminsi yose y’ubuzima bwe, kandi icyuma cyogosha ntikizamugera ku mutwe.”+
15 Byongeye kandi, ubwo tuzi ko icyo dusabye cyose itwumva,+ tuzi ko tuba turi bubone ibyo dusabye, kubera ko ari yo tuba tubisabye.+