2 Nuko Sawuli atoranya abantu ibihumbi bitatu mu Bisirayeli. Ibihumbi bibiri muri bo bajyana na Sawuli i Mikimashi+ no mu karere k’imisozi miremire ikikije i Beteli, abandi igihumbi bajyana na Yonatani+ i Gibeya+ y’Ababenyamini, abasigaye Sawuli arabasezerera, buri wese ajya mu ihema rye.