20 Dawidi arahindukira ajya guha umugisha abo mu rugo rwe,+ maze Mikali+ umukobwa wa Sawuli aza kumusanganira, aramubwira ati “mbega ngo umwami wa Isirayeli arihesha icyubahiro uyu munsi!+ Ubonye ngo yiyambike ubusa imbere y’abaja b’abagaragu be nk’uko umuntu utagira ubwenge yiyambika ubusa.”+