16 Bene Keni,+ sebukwe wa Mose,+ bava mu mugi w’ibiti by’imikindo+ bari kumwe n’Abayuda, bagera mu butayu bw’i Buyuda buri mu majyepfo ya Aradi,+ baturana n’abaturage baho.+
11 Hagati aho, Heberi+ w’Umukeni yari yaritandukanyije n’abandi Bakeni+ bene Hobabu, sebukwe wa Mose,+ ajya gushinga ihema rye iruhande rw’igiti kiri i Sananimu, hafi y’i Kedeshi.