Intangiriro 12:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma,+ kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”+ Kuva 18:9 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 9 Yetiro ashimishwa cyane n’ibyiza byose Yehova yakoreye Abisirayeli, kubona yarabarokoye akabakura mu maboko y’Abanyegiputa.+ Kuva 18:12 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 12 Hanyuma Yetiro, sebukwe wa Mose, azana igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo byo gutambira Imana.+ Nuko Aroni n’abakuru b’Abisirayeli bose baza gusangirira na sebukwe wa Mose imbere y’Imana y’ukuri.+ Kubara 10:29 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 29 Hanyuma Mose abwira Hobabu mwene Reweli+ Umumidiyani, sebukwe wa Mose, ati “dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ati ‘nzakibaha.’+ None ngwino tujyane tuzakugirira neza,+ kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+ Abaheburayo 6:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.
3 Nzaha umugisha abakwifuriza umugisha, ukuvuma nzamuvuma,+ kandi imiryango yose yo mu isi izihesha umugisha binyuze kuri wowe.”+
9 Yetiro ashimishwa cyane n’ibyiza byose Yehova yakoreye Abisirayeli, kubona yarabarokoye akabakura mu maboko y’Abanyegiputa.+
12 Hanyuma Yetiro, sebukwe wa Mose, azana igitambo gikongorwa n’umuriro n’ibindi bitambo byo gutambira Imana.+ Nuko Aroni n’abakuru b’Abisirayeli bose baza gusangirira na sebukwe wa Mose imbere y’Imana y’ukuri.+
29 Hanyuma Mose abwira Hobabu mwene Reweli+ Umumidiyani, sebukwe wa Mose, ati “dore tugiye mu gihugu Yehova yadusezeranyije ati ‘nzakibaha.’+ None ngwino tujyane tuzakugirira neza,+ kuko Yehova yavuze ko azagirira neza Isirayeli.”+
10 Imana ntikiranirwa ngo yibagirwe imirimo yanyu n’urukundo mwagaragaje ko mukunze izina ryayo,+ kuko mwakoreraga abera+ kandi mukaba mugikomeza kubakorera.