19 Umunaziri namara kwiyogosha akikuraho ikimenyetso cy’ubunaziri, umutambyi azafate urushyi rw’ukuboko rwa ya mfizi y’intama rutogosheje,+ akure no kuri ya nkoko umugati udasembuwe ufite ishusho y’urugori n’akagati kadasembuwe,+ abishyire mu biganza by’uwo Munaziri.