13 Haguruka weze ubu bwoko,+ ubabwire uti ‘ejo muziyeze, kuko Yehova Imana ya Isirayeli avuze ati “Isirayeli we,+ hari ikintu kigomba kurimburwa kiri hagati muri mwe. Ntuzashobora guhagarara imbere y’abanzi bawe kugeza aho muzakurira hagati muri mwe ikintu kigomba kurimburwa.