22 Uwo mugore aragenda akoresha ubwenge bwe,+ abwira abantu bose, maze baca umutwe wa Sheba mwene Bikiri bawujugunyira Yowabu. Yowabu avuza ihembe,+ ingabo zose ziva kuri uwo mugi ziragenda, buri wese ajya iwe. Yowabu na we asubira i Yerusalemu asanga umwami.