10 Bukeye bwaho,+ umwuka mubi uturutse ku Mana uza kuri Sawuli,+ yitwara nk’umuhanuzi+ ari mu nzu iwe. Dawidi yarimo amucurangira+ nk’uko yajyaga abigenza, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.+
6 Sawuli aza kumenya ko Dawidi n’abantu bari kumwe na we babonetse. Icyo gihe Sawuli yari i Gibeya ku musozi, yicaye munsi y’igiti cy’umwesheri+ afite icumu+ rye mu ntoki, abagaragu be bose bamukikije.
12 Dawidi afata icumu n’inkurubindi y’amazi byari ku musego wa Sawuli, baragenda. Nta muntu n’umwe wababonye,+ nta wabumvise kandi nta n’uwakangutse kuko bose bari basinziriye,+ bafashwe n’ibitotsi byinshi biturutse kuri Yehova.