ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • 1 Samweli 28:4
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 4 Nuko Abafilisitiya barakorana, baraza bashinga ibirindiro i Shunemu.+ Sawuli na we akoranya Abisirayeli bose, bashinga ibirindiro i Gilibowa.+

  • 1 Samweli 31:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 31 Nuko Abafilisitiya barwana n’Abisirayeli.+ Abisirayeli barahunga, Abafilisitiya bakomeza kubicira+ ku musozi wa Gilibowa.+

  • 2 Samweli 1:6
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 6 Uwo musore aramusubiza ati “narigenderaga, maze ngeze ku musozi wa Gilibowa+ mbona Sawuli yishingikirije icumu rye,+ abatwaye amagare y’intambara n’abagendera ku mafarashi bamusatiriye.+

  • 2 Samweli 1:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Mwa misozi y’i Gilibowa mwe,+ ikime ntikizongere kubatondaho, imvura ntizongere kubagwaho, kandi imirima yanyu ntikongere kwera imyaka yo gutura Imana.+

      Kuko aho ari ho ingabo ikingira abanyambaraga yatesherejwe agaciro,

      Ingabo ya Sawuli, ku buryo nta ngabo n’imwe yasizwe amavuta igihari.+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 10:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Bukeye, Abafilisitiya baje gucuza+ intumbi, basanga Sawuli n’abahungu be baguye ku musozi wa Gilibowa.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze