11 Aya ni yo mazina y’intwari za Dawidi: Yashobeyamu+ wabyawe n’Umunyahakimoni, yari umutware wa ba bandi batatu. Yabanguye icumu rye yica abantu magana atatu ingunga imwe.+
2 Umutwe w’ingabo wa mbere wazaga mu kwezi kwa mbere wari uhagarariwe na Yashobeyamu+ mwene Zabudiyeli. Umutwe w’ingabo yayoboraga warimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.