8 Aya ni yo mazina y’intwari+ za Dawidi: Yoshebu-Bashebeti+ w’i Tahakemoni, wari umutware wa ba bandi batatu. Yabanguye icumu rye yica abantu magana inani ingunga imwe.
2 Umutwe w’ingabo wa mbere wazaga mu kwezi kwa mbere wari uhagarariwe na Yashobeyamu+ mwene Zabudiyeli. Umutwe w’ingabo yayoboraga warimo abantu ibihumbi makumyabiri na bine.