Abacamanza 15:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Samusoni aragenda agera i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane bavuza akamo.+ Umwuka wa Yehova+ umuzaho maze ya migozi bari bamubohesheje amaboko imera nk’indodo zitwitswe n’umuriro,+ izo ngoyi zari ku maboko ye zihita zigwa. 1 Samweli 14:6 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+ 1 Samweli 19:5 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 5 Yashyize ubugingo bwe mu kaga+ yica wa Mufilisitiya,+ bituma Yehova aha Abisirayeli bose agakiza gakomeye.+ Warabibonye kandi warabyishimiye. None kuki wacumura ku maraso y’utariho urubanza, ukica+ Dawidi umuhora ubusa?”+ 1 Ibyo ku Ngoma 11:14 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 14 Ariko we ashinga ibirindiro hagati muri uwo murima awirukanamo Abafilisitiya akomeza kubica, Yehova atuma Abisirayeli batsinda+ bidasubirwaho.+ Zab. 144:10 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 10 Wowe uha abami agakiza,+Wowe wabohoye Dawidi umugaragu wawe, ukamukiza inkota yica.+
14 Samusoni aragenda agera i Lehi, Abafilisitiya bamubonye barishima cyane bavuza akamo.+ Umwuka wa Yehova+ umuzaho maze ya migozi bari bamubohesheje amaboko imera nk’indodo zitwitswe n’umuriro,+ izo ngoyi zari ku maboko ye zihita zigwa.
6 Yonatani abwira umugaragu we wamutwazaga intwaro ati “ngwino twambuke tujye ku birindiro bya bariya batakebwe.+ Wenda Yehova ari budufashe, kuko nta cyabuza Yehova gukiza akoresheje abantu benshi cyangwa bake.”+
5 Yashyize ubugingo bwe mu kaga+ yica wa Mufilisitiya,+ bituma Yehova aha Abisirayeli bose agakiza gakomeye.+ Warabibonye kandi warabyishimiye. None kuki wacumura ku maraso y’utariho urubanza, ukica+ Dawidi umuhora ubusa?”+
14 Ariko we ashinga ibirindiro hagati muri uwo murima awirukanamo Abafilisitiya akomeza kubica, Yehova atuma Abisirayeli batsinda+ bidasubirwaho.+