31 Hanyuma baza kubwira Dawidi bati “Ahitofeli na we ari mu bafatanyije na Abusalomu+ mu bugambanyi.”+ Dawidi aravuga+ ati “Yehova,+ ndakwinginze, utume inama ya Ahitofeli ifatwa nk’iy’umupfapfa!”+
23 Inama Ahitofeli yatangaga muri icyo gihe, yafatwaga nk’aho ari ijambo riturutse ku Mana y’ukuri. Uko ni ko byari bimeze ku nama+ Ahitofeli+ yagiraga Dawidi, n’iyo yagiriye Abusalomu.
23 Ahitofeli abonye ko inama ye idakurikijwe,+ ahita ategura indogobe ye arahaguruka ajya mu rugo rwe, mu mugi w’iwabo.+ Nuko ategeka ibyo mu rugo+ rwe, arangije yishyira mu kagozi+ arapfa,+ ahambwa+ aho ba sekuruza bahambwe.