17 Dawidi abwira Imana y’ukuri ati “ese si jye watanze itegeko ryo kubara abantu? Si jye wacumuye ngakora ikibi?+ None se nk’izi ntama+ zo zakoze iki? Yehova Mana yanjye, ndakwinginze, ba ari jye n’inzu ya data ubangurira ukuboko kwawe, aho kukubangurira abantu bawe+ ubateza icyorezo.”