3 Nuko abakuru+ b’Abisirayeli bose basanga Umwami Dawidi i Heburoni maze agirana na bo isezerano+ imbere ya Yehova i Heburoni, hanyuma basuka amavuta+ kuri Dawidi aba umwami wa Isirayeli.+
8 Abafilisitiya bumvise ko basutse amavuta kuri Dawidi ngo abe umwami wa Isirayeli yose,+ bose barazamuka batera Dawidi.+ Dawidi abyumvise aramanuka ajya kurwana na bo.