Rusi 1:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Aho uzagwa ni ho nzagwa,+ kandi ni ho bazampamba. Yehova azampane ndetse bikomeye+ nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.” 1 Samweli 18:3 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 3 Yonatani na Dawidi bagirana isezerano,+ kubera ko Yonatani yakundaga Dawidi nk’uko yikunda.+ 1 Samweli 19:2 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 2 Nyamara Yonatani umuhungu wa Sawuli yakundaga Dawidi cyane.+ Nuko abwira Dawidi ati “data Sawuli arashaka kukwicisha. None ndakwinginze, urabe maso, ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzashake aho wihisha.+ 1 Samweli 20:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Yonatani yongera kurahira Dawidi bitewe n’urukundo yamukundaga, kuko yamukundaga nk’uko yikunda.+ 1 Samweli 20:41 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 41 Uwo mugaragu amaze kugenda, Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’aho hantu, yikubita hasi+ incuro eshatu yubamye. Dawidi na Yonatani barasomana,+ bombi bararira, ariko Dawidi we arahogora.+ 1 Samweli 23:16 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 16 Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi i Horeshi, kugira ngo amufashe+ gukomeza kwiringira Imana.+ Imigani 17:17 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 17 Incuti nyakuri igukunda igihe cyose,+ kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.+ Imigani 18:24 Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya 24 Habaho incuti ziba ziteguye kumarana,+ ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.+
17 Aho uzagwa ni ho nzagwa,+ kandi ni ho bazampamba. Yehova azampane ndetse bikomeye+ nihagira ikindi kidutandukanya kitari urupfu.”
2 Nyamara Yonatani umuhungu wa Sawuli yakundaga Dawidi cyane.+ Nuko abwira Dawidi ati “data Sawuli arashaka kukwicisha. None ndakwinginze, urabe maso, ejo mu gitondo ntuzagaragare, uzashake aho wihisha.+
41 Uwo mugaragu amaze kugenda, Dawidi ava aho yari yihishe hepfo y’aho hantu, yikubita hasi+ incuro eshatu yubamye. Dawidi na Yonatani barasomana,+ bombi bararira, ariko Dawidi we arahogora.+
16 Yonatani mwene Sawuli arahaguruka asanga Dawidi i Horeshi, kugira ngo amufashe+ gukomeza kwiringira Imana.+
24 Habaho incuti ziba ziteguye kumarana,+ ariko habaho incuti inamba ku muntu ikamurutira umuvandimwe.+