ISOMERO RYO KURI INTERINETI rya Watchtower
Watchtower
ISOMERO RYO KURI INTERINETI
Ikinyarwanda
  • BIBILIYA
  • IBYASOHOTSE
  • AMATERANIRO
  • Yosuwa 10:1
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 10 Adoni-Sedeki umwami w’i Yerusalemu akimara kumva ko Yosuwa yigaruriye Ayi+ akayirimbura,+ akamenya ko uko yagenje Yeriko+ n’umwami wayo+ ari na ko yagenje Ayi n’umwami wayo,+ kandi ko abaturage b’i Gibeyoni bagiranye isezerano ry’amahoro n’Abisirayeli+ kandi bagakomeza gutura hagati muri bo,

  • Yosuwa 10:12
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 12 Icyo gihe, ku munsi Yehova yahanye Abamori mu maboko y’Abisirayeli, ni bwo Yosuwa yabwiriye Yehova imbere y’Abisirayeli ati

      “wa zuba we,+ hagarara hejuru ya Gibeyoni,+

      nawe wa kwezi we, hagarara hejuru y’ikibaya cya Ayaloni.”+

  • Yosuwa 18:25
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 25 Gibeyoni,+ Rama, Beroti,

  • Yosuwa 21:17
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 17 Muri gakondo y’umuryango wa Benyamini batanze Gibeyoni+ n’amasambu ahakikije, Geba+ n’amasambu ahakikije,

  • 2 Samweli 20:8
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 8 Bageze hafi y’ibuye rinini ry’i Gibeyoni,+ Amasa+ aza kubasanganira. Yowabu yari yambaye imyambaro akenyeye n’umukandara. Yari yambaye inkota ku itako, iri mu rwubati rwayo. Yigiye imbere amusanga, inkota igwa hasi.

  • 1 Abami 3:5
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 5 Salomo ari i Gibeyoni Yehova amubonekera+ mu nzozi+ nijoro. Imana iramubwira iti “gira icyo unsaba ndakiguha.”+

  • 1 Ibyo ku Ngoma 14:16
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 16 Dawidi abigenza atyo nk’uko Imana yari yabimutegetse,+ batera inkambi y’Abafilisitiya barabica kuva i Gibeyoni+ kugera i Gezeri.+

  • 2 Ibyo ku Ngoma 1:3
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 3 Nuko Salomo n’iteraniro ryose bajya ku kanunga kari i Gibeyoni+ kuko ari ho hari ihema ry’ibonaniro+ ry’Imana y’ukuri, iryo Mose umugaragu+ wa Yehova yari yarakoreye mu butayu.

  • Yesaya 28:21
    Bibiliya—Ubuhinduzi bw’isi nshya
    • 21 Yehova azahaguruka nk’igihe yahagurukaga ku musozi wa Perasimu,+ kandi azarakara nk’igihe yarakariraga mu kibaya cyo hafi y’i Gibeyoni,+ kugira ngo asohoze igikorwa cye, igikorwa cye gitangaje, kandi akore umurimo we, umurimo we udasanzwe.+

Ibitabo by’ikinyarwanda (1976-2025)
Sohoka
Injira
  • Ikinyarwanda
  • Yohereze
  • Hitamo
  • Copyright © 2025 Watch Tower Bible and Tract Society of Pennsylvania
  • Amategeko agenga Imikoreshereze
  • Ibijyanye n'ibanga
  • Setingi z'ibijyanye n'ibanga
  • JW.ORG
  • Injira
Yohereze