25 Dore uyu munsi yamanutse ajya gutamba+ ibimasa n’inyana z’imishishe n’intama byinshi cyane, kandi atumira abana b’umwami bose n’abakuru b’ingabo na Abiyatari umutambyi.+ Ubu bari imbere ye, bararya baranywa, bakarangurura bati ‘Umwami Adoniya arakabaho!’+